Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) š

- Author: Susan Davis
Book online Ā«Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) šĀ». Author Susan Davis
Bisobanuye iki kuba uwāisi? Bisobanuye guhindukirira Isi kubwāibisubizo byawe byose: Gukurikira Isi kubwāejo hazaza hawe, mutekereza ko Isi ibafitiye ibisubizo byose? Uyu nāumutekano wāibinyoma-gushakira ibisubizo mu bantu - abantu batazi ku byāejo hazaza. Uretse njyewe, IMANA nzi ejo hazaza. Isi irashakisha ibisubizo byayo ku bantu no ku badayimoni. Imikorere yāisi nāimikorere yāumwanzi wanjye. Umwanzi wanjye arashaka kurangaza abana banjye mu buryo bwose bushoboka kugira ngo ntibanshakeho ibisubizo, bityo ntibazashake kumenya mu buryo bwāubusabane. Ibi nāakaga bana banjye (ZABURI 20:7).
Umwanzi wanjye arashaka aho azabahera akabarimbura. Azakoresha uburyo bwose bushoboka bwo kubajyana. Azakoresha inzego zāimirimo yo mu matorero, imiryango uburyo amafaranga nāubukire, imyidagaduro, nāibindi bishya mushobora gutekereza. Aya nāamayeri ye kugira ngo abamvaneho kugira ngo abarangaze.
Iyi niyo migambi ye yo kubarimbura kandi yamaze kwigarura benshi. Uretse bake bāukuri nibo bankurikira, banshakisha, babaza aho ndi. Iri niryo torero ryanjye ryāukuri. Abo nibo bigishwa banjye bāukuri, bashyize ubuzima bwabo hasi kubwo kunkurikira. Kuki mukomeza gukurikira Isi? Mu gihe arijye mucyo wāukuri, ndi ubuzima buhoraho. Mbaha ubuzima, ndabakomeza. Ninjye urinda ubuzima bwanyu. Ninjye ntanga ubuzima cyangwa nkabutwara, ntawundi (YOBU 12:10). Kuki mukomeza kunyirengagiza? Mugashaka abandi bakunzi, abakunzi batariho? Murimo muricukurira ibyobo - ibyo mutazashobora kuvamo.
Nimunsange. Mwihane kandi mumpe ubuzima bwanyu bwose. Ninjye njyenyine ufite ibisubizo byose. Uretse njye wabakorera ibintu byiza. Nijye ufite urufunguzo rwāejo hazaza hāubuzima bwanyu. Mushake kumenya mu buryo bwāubusabane. Munkurikire mu buryo bukomeye kugira ngo mbahe imfunguzo zāumwami. Iyi si nta kintu ibafitiye, uretse imiruho, kubatenguha, nāurupfu rwegereje kurimbuka kuri kuza muri iyāisi. Mureke gushyira ibyiringiro byanyu ku Isi yapfuye kandi irimo gupfa - Irapfuye kuko itakinzi nkāImana yayo nāumuyobozi wayo ndetse nāubuyobozi bwo mwāIsi.
Abayobozi bāisi bose bashakisha indi myemerere kundusha njyewe Imana nāumuremyi. Iki nāikizira kandi sinzacyakira. Isi ntigihindira umushyitsi imbere yanjye, noneho vuba ndaza ndongera kubigisha uwo ndiwe. Ngiye kuvanaho abizerwa banjye bake mbajyane ahari umutekano noneho isi izahita imenya ko ndi IMANA yo guhabwa agaciro. Atari IMANA yo kwirengagiza. Vuba rero nzavanaho ukuboko kwanjye kurinda noneho umwanzi wanjye azaba akorana imbaraga zuzuye ku isi - we ubwe nāingabo ze zāabadayimoni. Kizaba ari igihe cyāumwijima kuri abo batuye ku Isi (ZABURI 111:10).
Niki nakora kugirango uku kuri kubagereho? Byose biranditse mu gitabo cyanjye, ariko bake nibo bifuza kumenya ukuri. Bajarajara hirya no hino bashaka ubwenge nāubumenyi ariko ntibagera ku kuri (DANIYERI 12:4).
Nāisaha mbi ku kiremwamuntu: Abantu biruka inyuma yāisi ariko ntibifuza kugira ubumenyi ku muremyi wabo. Iki nāigihe kibabaje ku kiremwamuntu. Nāingaruka zo kunyirengagiza, njye IMANA yabo, ni ngombwa: Ibyaha bikabije, uburwayi, urupfu, ihungabana ryāubukungu, intambara nāibihuha byāintambara. Ibi nāibibazo abantu bahura nabyo igihe bavuye ku MANA yabo bagakurikira isi.
Bana nimungarukire. Igihe ntabwo kirarangira. Ndabakira. Ndabategereje. Muhungire mu maboko yanjye. Nimuze munkurikire. Twabana hamwe iteka ryose. Nabagira abanjye. Mwaza mu bwami mukaryoherwa nāubuzima buhoraho turi kumwe.
Yego bana, mushobora kunshakisha, umuremyi wanyu cyangwa isi iri kure yanjye. Aya nāamahitamo yanyu. Ndaje vuba ku bwabo bampisemo njye gusa bari kure yāisi. Muhitemo hagati yanjye nāisi, kuko ngiye kuza vuba gukiza abanjye, abo bahisemo kureka isi ku bwanjye. Nāiki uri bukore? Ntegereje nihanganye ariko ntabwo ari igihe kirekire. Vuba ndaba ndafite amahitamo uretse kujyana umugeni wanjye ahari umutekano.
Uyu ni UMWAMI wanyu nāUMUYOBOZI, UMUREMYI WāISI YAHUSHUA
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA KABIRI: IKIBI KIJE KURIMBURA ISI
Reka twongere dutangire. Uyu nāumubyeyi wanyu ubabwira, mfite amagambo menshi yo gutanga uyu munsi. Hari incubi yāumuyaga irimo kuza ā yitwa āikibiā. Ije kurimbura abatuye isi.
Iyi nkubi iraza nimara kujyana umugeni wanjye mu mutekano. Azavamo mbere. Ntabwo azabona akaga kagiye kuza. Hagiye kuza ibyago byinshi ku isi bizasaza abantu. Akaga katavugwa kagiye kuza. Izaba ari isaha iteye ubwoba byāukuri. Abantu bazatatana bagire no guhangayika. Nta nāumwe wo kwizerwa, mbega isaha yāakaga igiye kuza.
Anti ā kirisito azashyiraho ikimenyetso. Azaza mu kwigaragaza kuzuye, imbaraga ze azaziyoboza isi yose. Nta nāumwe ushobora kuzamuhagarika. Abayobozi bāigitugu bāicyo gihe bazaganzwa nāubutegetsi bwe mu kwigaragaza no kunyoterwa amaraso. Azaba ntacyo wamugereranya ku bwāiterabwoba rye azazana mu isi. Nta nāumwe uzashobora kwihisha. Icyo gihe nta butabazi buzaba buhari. Ntaho guhungira ubutegetsi bwe bwāigitugu. Hazaba hari ubuhungiro bumwe bwāigitugu nāamategeko bye: Ni urupfu no gupfa. Azaba arāisaha yāumwijima mu mateka ya muntu (IBYHISHUWE 18:4-5).
Bana, muhagurukire uku kuri. Musome igitabo cyanjye. Musome ubusobanuro bwāibigiye kuza. Ntimufatwe mutiteguye. Mugane ubuhungiro ā Nimuze mu maboko yanjye ategereje. Mpagurukiye kubakiza. Niteguye kubakira, kubaha umugisha kandi nkabazana mu bwami bwanjye butangaje, ahari urukundo nāubwiza buhoraho. Nzabazana dusangire mu bukwe bwanjye aho tuzahurira tugasangira urukundo rwacu iteka.
Ntabwo mukeneye kugira ubwoba bwāejo hazaza. Ntimukeneye kugira impungenge ku bijyanye nāakaga kagiye kuza. Mukwiriye kunyiha gusa. Mukwiriye kunyitangaho muburyo bwuzuye. Mumpe ibyanyu byose: ubuzima bwanyu, ubugingo bwanyu, imitima yanyu, imigambi yanyu yāejo hazaza. Mungire umwami nāumukiza wanyu wuzuye. Nzabayobora aho umutekano uri. Bake nibo baza, bake nibo bifuza kuba bamwe muri gahunda yanjye yo gukiza, nimbazana mu mutekano nkabajyana mu ijuru ryanjye.
Muzabona imibiri mishya yāubwiza. Izaba ari imibiri yuzuye umucyo, umucyo wanjye wo mu ijuru. Uzaba urabagirana, uhoraho, udahinduka, wāubwiza. Bana banjye umugeni wanjye azaba ari mwiza, azaba ari uwāigikundiro kumureba.
Nibyo, iri hindurwa ryāitorero riri hafi kuba. Ntabwo azongera gusa uko yasaga. Azaba ari umuntu udasanzwe. Iri hindurwa rizaba mu kanya gato nkāako guhumbya. Mukanya gato itorero rizaba rihinduwe ryiteguriwe umukwe waryo, ryiteguriwe ukugaragara kwanjye mu kwezwa no gutungana birenze: bagaragara nkāabadasanzwe (1 ABAKORINTO 15:51-54).
Azaba ari mwiza mu kugaragara kwe. Umugeni wanjye ndamuzi, ndabizi ko ari maso kandi aranshakisha. Niwe napfiriye. Niwe wakira impano yanjye, impano yanjye yāubuntu ku kiremwamuntu yāagakiza. Bake nibo bifuza iyi mpano kandi nibo bayishakisha. Ibi birambabaza, bana. Narapfuye mpfa urupfu rubi kugira ngo nkize abantu bose. Ni bake bashaka aka gakiza, bake nibo bakira aka gakiza kandi bakanyiha mu buryo bwuzuye. Nimuze bana banjye ntimube muri abo basigaye kandi batakaye. Mugarure ibitekerezo byanyu. Munshakishe nta kwizigama. Muhungire mu maboko yanjye abategereje.
Iyi saha irimo irarangira. Muri hafi kubona intangiriro yāibibi nāitotezwa rikomeye. Mukanguke vuba. Mwuzuze amavuta amatabaza yanyu. Ntabwo muzaza, kubera ko atuzuye (MATAYO 25:4).
Nimuze mwakire umwuka wera mu buryo bwuzuye. Azabazana mu rukundo rwuzuye hamwe nanjye. Naboza mu maraso yanjye nkabakuraho ibizinga ku myenda yanyu nkabategurira ubwami bwanjye. Ibi ni ukugira ngo mbakureho imyanda kandi mbatunganye: umugeni wanjye mwiza (ABEFESO 5:27).
Ndashaka kubazana muri uyu mwanya, umwanya wāumudendezo kandi nāubuzima buhoraho. Rwose nimunsange mu kunyiha kuzuye natangira no kubategura. Igihe kiri gutakara.
Nimuhitemo. Murasigara inyuma cyangwa muraza mu mutekano no mumudendezo? Ubu bana, mufate icyemezo. Ndashaka ko mwitegura, ukwitegura nyako. Urukundo rwanjye rurabategereje UMWAMI WANYU YAHUSHUA.
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA GATATU: ISAHA YEGEREJE SAA SITA ZāIJORO
Reka twongere dutangire. Bana uyu nāumwami wanyu ubabwira. Mfite amagambo menshi yo gusangira namwe.
Igihe cyagiye, bana banjye. Kiri kwiruka cyane, isaha iragiye. Imeze nkāurushinge rwāisaha rugiye kugera saa sita zāijoro. Hasigaye iminota ibiri ku isaha.
Ibi bishatse kuvuga ko musigaranye igihe gito cyo kwitegura, mu byāukuri ibyo nshaka kubabwira nāukugira mutegure imitima yanyu, no kugira ngo mwitegure ubwanyu. Nāisaha yo kugaruka kwanjye yururutse, nāukuza kwanjye ko kuvana umugeni wanjye mu gitugu cyāumujinya ugiye kuza. Ntabwo ari bufatirwe mu bibi bigiye kuza. Ndamukura mu isaha yāumwijima igiye kuza. Ntabwo azigera ahura nāibibi bigiye kuza.
Umugeni wanjye ni mwiza kandi aranyiteguye, UMWAMI WE NāUMUKWE WE
Amaso yanjye ari kuri we gusa. Ubwiza bwe buranshimisha. Anyuhagiza ubwiza bwe. Umugeni wanjye ni abantu biteguye ā nāabantu biteguye kwakira umukwe wabo (INDIRIMBO YA SALOMO 4:9).
Baritunganije bariteguye ubwabo. Bogejwe mu maraso yanjye. Biyogeje mu ijambo ryanjye. Bari maso bantegereje. Banshakisha buri munsi. Banyitayeho. Dusangira ubusabane hagati yacu. Turaziranye. Abantu banjye bashyize ubuzima bwabo imbere yanjye kandi baretse ibyifuzo byāisi. Bigurishije kuri njye gusa. Bashakisha mu maso nāijwi byanjye. Bazi ijwi ryanjye. Ndavuga bakankurikira. Biruka bansanga (YOHANA 15:19).
Nāabo igiciro mu maso yanjye. Ndayobora bakankurikira. Ubuzima bwabo busakaza umucyo wanjye ku isi. Bagaragaza ishusho yanjye ku isi, yatakaye irimo gushira.
Vuba uyu mucyo uravanwa mu isi hazasigara umwijima. Ibicucu bizinjira bitangire kuyobora isi ā umwijima uzatsemba isi ā impande zose. Uzaba ari umunsi wāumwijima koko.
Ntimukwiriye kuba muhari kuri iyo saha. Mushobora kunkurikira mu kunyiha kuzuye. Nzabiyegereza, mbarinde, mbayobore mu mutekano, ninza kubwāitorero ryanjye, itorero ryanjye ryiza, ririteguye kandi nzaririnda umwijima ugiye kuza.
Bana, isaha yanjye iregereje. Hasigaye igihe gito. Mugomba kwitegura. Rwose hasigaye igihe gito. Ntimutakaze iki gihe, muri gushakisha ibintu byāisi. Mufate igihe cyo kwitegura.
Munshakishe nāimitima yanyu yose. Mwihane ibyaha byanyu byose. Ndashaka kumva kwihana kwanyu nyakuri kwāimitima yanyu yuzuye ibyaha. Umutima wāumuntu uramushuka. Uretse njye ni njye ushobora kureba ibiwukorerwamo. Ndeba no mu byumba byāumutima ibyaha byometsemo bitagaragara (YEREMIYA 17:9).
Ninjye njyenyine mfite imbaraga zo kubuzuza mbinyujije mu maraso yanjye ku bwāibyaha byanyu. Ibi nifuza kubibaha kubeza no kubatunganya (IBYAKOZWE 22:16).
Bana, bana banjye, ndabategerje ko munsanga mu kwihana guciye bugufi, ukwihana kuvuye ku mutima. Mugende musanga umucyo wanjye: mwakire agakiza kanjye, igitabo cyanjye, amaraso yanjye yaguze agakiza. Mureke mboze mbategure. Ninjye nshobora kubakorera ibi. Mutange ubuzima bwanyu ku birenge byanjye. Mureke mbwakire bwuzuye. Ntimutinye. Isi irimo iradandabirana. Nta bisubizo ibafitiye nta kuri. Ntabwo ari iyo kwizerwa. Ninjye gitare. Ninjye mwakiringiza ubuzima bwanyu. Mumpe ubuzima bwanyu bwose. Mubumpe bwose, mutibaza byinshi.
Mubumpe nzabwakira, mbafate neza. Nzabagira ibihembo byanjye mbuzuze urukundo rwanjye, umwuka wera wanjye, amahoro yanjye. Ntabwo muzatinya ikibi kigiye kuza kuko amahoro yanjye arenze imyumvire yāabantu. Ntanga amahoro atagereranywa. Nāamahoro adasanzwe. Birimo gutegurirwa imbere yāImana yera. Ibi birakwiriye kandi nāibyāiteka ryose. Nsobora kubageza kuri ibi⦠Amahoro atagereranywa.
Ubu nāisaha yo kungaragariza kwizera kwanyu, ko kumpitamo. Nimutampitamo muzahitamo umwanzi wanjye. Hari amahitamo abiri ā abiri gusa. Uri uwanjye cyangwa unyigometseho. Nta mwanya wa gatatu uhari ntimushukwe. Nāunyiha igice ntabwo uri uwanjye ndashaka ko munyiha byuzuye.
Ni munsange byuzuye, mu kwihana guciye bugufi kandi nzabavanaho ibyaha byanyu bibabe kure nkāuko iburasirazuba hitaruye iburengerazuba. Ntabwo nzongera ku bibona. Nzabiyuzuzamo. Tuzasangira ubusabane muzamenya IMANA yanyu, muzamenya byāukuri. Nifuza ko tumenyana (ZABURI 103:12).
Rwose nimuze, nimuze mumenye, mu byāukuri nkwiriye kumenywa nzabazana ahantu hāamahoro nāubumenyi. Mwuka wanjye azabayobora abafungure amaso ku kuri, ubuzima bucunguwe bwāukuri. Azabereka igihe mugezemo. Muzagaragarizwa ukuri kutigeze kumenywa, ku bwāibyo muzakizwa kandi muzamenya ko mwemerewe umwanya mu bwami bwanjye, ibi nibyo nifuza kubagezaho.
Nimuze mumenye IMANA yanyu. Mureke tugende dufatanye mu biganza nzabayobora. Igihe kirarangiye. Isaha iri ku mpera, nimumpitemo.
Ndi UMWAMI wanyu nāUMUCUNGUZI wanyu UKOMEYE MESIYA UMWAMI UCIYE BUGUFI YAHUSHUA.
IGICE CYA MAKUMYABIRI NA KANE: MUREKE AMAKIMBIRANE HAGATI YANYU
Comments (0)